Icyumeweru cyahariwe ubumenyi ku buhinzi-bworozi muri Afrika ku nshuro ya 7, mu Rwanda

1465854674_MG_8264

“Apply science, improve Livelhoods”, tugenekereje mu kinyarwanda “Gushyira mu bikorwa ubuhanga, biteza imbere imibereho”, yari yo ntego nyamukuru y’icyumeweru cyahariwe ubumenyi ku buhinzi-bworozi muri Afrika ku nshuro ya 7 n’inteko rusange ya FARA, akaba ari igikorwa kiba rimwe mu myaka itatu. Ihuriro ku bushakashatsi mu buhinzi-bworozi muri Afrika (FARA), ni umuryango mpuzabihugu ku mugabane wa Africa ugamije guhuza no kujya inama mu bushakashatsi ku by’ubuhinzi-bworozi bugamije iteramberere.

Ni muri urwo rwego imiryango itegamiye kuri leta, abashakashatsi, abikorera ku giti cyabo ndetse n’abahizi-borozi by’umwihariko, baturuka mu mihanda yose bari bateraniye i Kigali guhera ku italiki 13 kugera 16 kamena 2016, mu nama ku cyateza imbere ubuhinzi-bworozi muri Africa. Ikaba yarateraniye kuri “Kigali Conference and Exhibition Village”¬†ahamenyerewe nko ku kibuga cya Camp Kigali.

Umuhango wo gutangiza icyo gikorwa wabimburiwe n’ijambo rya Minisitiri w’intebe bwana Anastase Murekezi wari uhagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda; rikurikirwa n’ikaze rya Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dogiteri Gerardine Mukeshimana anagaragaza muri rusange imiterere y’ubuhinzi bworozi mu Rwanda, n’ibiteganywa ngo burusheho kunozwa.

1465860205AG2

Minisitiri Anastase Murekezi atangiza ku mugaragaro “Icyumeweru cyahariwe ubumenyi ku buhinzi-bworozi muri Afrika ku nshuro ya 7″

Ibikorwa byaranze icyo cyumweru byiganjemo ibiganiro mpaka ku gingo zinyuranye byose bigamije kwigira hamwe bifatiye ku bunararibonye bw’abari aho, haganirirwa ku bibazo byaranze ubuhinzi-bworozi muri Afrika, ibyiza bwabashije kugera ho n’icyakorwa kugira ngo bunozwe mu bihe bizaza, twavuga nk’ubufatanye bw’ibindi bihugu, ikoreshwa ry’amakuru mu buryo bunoze, guteza imbere ibyaro hifashishijwe urubyiruko, imishinga y’abaturange bafatanyije n’imiryango itegamiye kuri leta,… byose bishingiye ku buhinzi-bworozi.

Hanagaragajwe ibikorwa by’indashyikirwa biciye mu imurika-gurishwa ku mishinga y’ubuhizi bworozi, itandukanye, aho byagaragaye ko uguhanga udushya bishoboka igihe hatekerejwe icyakorwa n’uburyo cyakorwamo, bigateza imbere ba ryihemeza-mirimo babihanze ndetse n’abagenerwa-bikorwa.

1465860256AG5

Bamwe mu bana bato bamuritse ibikomoka ku buhinzi bakoze mu kwihangira imirimo

Mu ngingo kandi zaganiriwe ho, hagaragajwe ko byinshi mu bikorwa byatanga umusaruro hibanzwe ku miterere y’aho bikorewe, igihe bikozwemo ariko nanone tutiyibagije n’ihindagurika ry’ikirere n’ibihe. Ni muri urwo rwego nk’umuryango w’urubyiruko rw’u Rwanda rwishyize hamwe mu bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe “Rwanda Youth Alliance for Climate Actions”, wari watumiwe nk’umwe mu bafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubuhinzi-bworozi mu Rwanda.

Mu gusoza igikorwa nyamukuru hatowe umukuru mushya uhagarariye FARA n’umwungirije, hanemezwa ko inama itaha nk’iyo izateranira muri Kamena 2019 muri Botswana.

Leave a Comment

Your email address will not be published